Print

Mukura VS yasezereye kuri penaliti Al Hilal SC Al Obayed

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 December 2018 Yasuwe: 1743

Mukura VS yari imbere y’abafana bayo I Huye,ntiyabashije kubona igitego mu minota 90 y’umukino,byatumye hitabazwa penaliti zayihiriye kuko yinjije 5-4.

Yousuf Ibrahim wateye penaliti ya Al Hilal yayikubise igiti cy’izamu ivamo, biha amahirwe Mukura VS yo kwerekeza mu ijonjora rya nyuma riyerekeza mu matsinda ya CAF Confederations Cup aho igomba gutomborana n’ikipe izaturuka muri CAF Champions League.

Mukura VS yatangiye umukino ikoresha ba rutahizamu barimo Lomami Frank Bertrand Iradukunda wacaga ibumoso na Ciza wacaga iburyo gusa ntiyabasha kubona ibitego nubwo isekewe n’amahirwe ku ma penaliti.

Mukura VS yashyigikiwe n’abafana benshi bari buzuye Stade ya Huye,itanze ibyishimo mu Rwanda hose dore ko ariyo kipe yonyine ihagarariye u Rwanda nyuma yo gusezererwa na APR FC.

Abinjije penaliti za Mukura VS ni Gael Duhayindavyi , Iddy Saidi Djuma, Ndizeye Innocent bita Kigeme, Twizerimana Onesme na Ndayishimiye Christopher



Amafoto:IGIHE