Print

Reba umukobwa wiyamamarije mu ntara 2 zitandukanye muri Miss Rwanda byanga none n’aha gatatu naho yaswase[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 22 December 2018 Yasuwe: 2847

Umutoni Gisele ukomoka mu mujyi wa Kigali, ku ikubitiro yagiye kwiyamamariza guhagararira intara y’Amajyaruguru aho ijonjora ryabereye i Musanze ariko ntiyabona amahirwe yo kuboneka muri 5 batoranyijwe.

Ntiyacitse intege yahise yurira imodoka ajya i Rubavu ahatana n’abandi ariko naho agonga urukuta ntiyaboneka muri 6 batoranyijwe ngo bahagararire intara y’Uburengerazuba.

Gisele nanone ntiyacitse intege kuko kuri uyu wa Gatandatu yongeye kugeragereza amahirwe i Huye ahabereye ijonjora ry’abakobwa bazahagararira intara y’Amajyepfo yabwiye ariko naho biranga, ntiyaboneka mu bakobwa icumi bahisemo, yabwiye Teradignews ko ababyeyi be bamushyigikiye kuburyo adashobora gucika intege ndetse ngo ni bikomeza kwanga azagerageza kugeza imyaka fatizo ku bemererwa kujya muri Miss Rwanda imusize.

Ngo nubwo atabashije kujya mu bakobwa bahagarariye Intara y’Amajyepfo, ejo ku wa gatndatu arakomereza i Kayonza kuri iki Cyumweru ahazatoranywa abahagarariye Uburasirazuba ndetse naho byakwanga akazakomeza no mu mujyi wa Kigali aho avuka.

Umutoni Gisele avuga ko aho azagarukira muri Miss Rwanda 2019, naramuka ategukanye ikamba, azakomeza guhatana mu gihe cy’imyaka itanu isigaye kugirango agire imyaka.

Ageze imbere y’abagize akanama nkemurampaka yabajijwe agashya noneho yajyanye i Huye karatuma noneho atsinda avuga ko nta bwoba afite kandi ko arasubiza neza ibibazo arabazwa.

Yabajijwe icyo yamarira urubyiruko aramutse abaye Miss Rwanda 2019, avuga ko yashishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ndetse akashishikariza abantu gukunda ibikorerwa mu Rwanda.

Yabajijwe ururimi rutari i Kinyarwanda yisanzuramo avuga ko ari Icyongereza, muri uru rurimi yabajijwe impamvu amaze kugeragereza ahantu hatatu hose maze avuga ko ari uko acyifitiye icyizere.

Nyuma yo gusubiza, yahawe Yego 3.

Icyakora si we wa mbere ukoze ibi agaca imbere y’abagize akanama nkemurampaka inshuro zirenze imwe kuko n’umukobwa witwa Umugwaneza Henriette na Uwingeneye Safa Claudia bamaze guca imbere yabo inshuro 2.

Abakobwa 10 batorewe guhagararira intara y’Amajyepfo

Uwase Nadine No.7 , Uwihirwe Roseylene No.16 , Umukundwa Clemence No.5, Mutoni Oliver No.10, Uwase Muyango Claudine No.2 , Niyonsaba Josiane No.18, Teta Fabiola No.15, Umurungi Sandrine No.9, Uwicyeza Pamella No.11 na Tuyishimire Vanessa No.20.