Print

Manchester United yaraye ikoze amateka yaherukaga ifite umutoza Sir Alex Ferguson

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 December 2018 Yasuwe: 1963

Mu mukino wa mbere w’umutoza w’agateganyo wayo Ole Gunnar Solskjaer,Manchester United yanyagiye Cardiff ibitego 5-1 ihita ikuraho agahigo kabi ko kudatsinda ibitego 5 kuzamura kuko yaherukaga kubitsinda muri Gicurasi 2013 ku mukino wa nyuma wa Sir Alex Ferguson,ubwo banganyaga na West Bromo ibitego 5-5.

Ole Gunnar Solskjaer yasezeranyije abafana kugarura umupira usatira cyane none yaraye abigaragaje mu mukino wa mbere yaraye akinnye.

Nyuma yo kugenda kwa Ferguson muri 2013,Manchester United yatojwe n’abatoza 3 barimo David Moyes, Louis van Gaal na Mourinho uherutse kwirukanwa ariko bose nta n’umwe wabashije gutsinda ikipe bari bahanganye ibitego 5.

Manchester United yaraye itsindiwe ibitego 5 na Marcus Rashford,Ander Herrera,Anthony Martial na Jese Lingard watsinze ibitego 2.