Print

Dufite abaturanyi babiri batatwifuriza ibyiza ariko tuzashaka uko tubagusha neza tubane mu mahoro-Paul Kagame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 December 2018 Yasuwe: 1588

Paul Kagame wayoboye inama y’ishyaka rya FPR inkotanyi,yabereye ku cyicaro gikuru cyayo I Rusororo mu karere ka Gasabo,kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22 Ukuboza 2018,yabwiye abanyamuryango b’iri shyaka ko mu karere hari abaturanyi 2 batabanye neza n’u Rwanda ariko igihugu kizabagusha neza umubano mwiza ukagaruka.

Yagize ati “Kubana n’umuturanyi uhora ashaka kugutwikira ntabwo ari byiza.Dufite abaturanyi nka babiri mu karere batatwifuriza neza, abandi babiri bo nta kibazo. Abo 2 batwifuriza inabi nabo tuzashaka uko tubagusha neza.Ku ruhande rumwe ushaka uko ugusha neza abantu mukabana,ariko iyo ugusha neza abantu ngo mubane ntabwo wibagirwa kubaka ubushobozi uvuga uti nibitagenda neza bizagenda gute?.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza kugirana umubano mwiza na buri wese ariko ruhora rwiteguye kwirwanaho igihe uwo mubano udakunze aho yaboneyeho abwira abanyarwanda ko hari abaturanyi 2 atavuze amazina bifuriza ibibi u Rwanda.

Perezida Paul Kagame yabwiye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko igihugu kigiye gushyira mu bikorwa imyanzuro cyafashe kugira ngo abanyarwanda batere imbere.