Print

Mu mafoto utabonye reba uko byari byifashe mu bafana biganjemo n’aba Kiyovu nyuma y’intsinzi ya Mukura[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 23 December 2018 Yasuwe: 1634

Ni nyuma yo gusezerera El-Hilal Obeid yo muri Sudan kuri Penaliti 5-4.

Izi penaliti ziyambajwe nyuma y’uko iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi angyanya 0-0. Mukura Victory Sports yinjije Penaliti zayo zose, mu gihe Abanya-Sudan bahushije Penaliti imwe yagaruwe n’umutambiko w’izamu.

Iyi ntsinzi yahise ihesha iyi kipe yambara umukara n’umweru gukomeza mu ijonjora rya nyuma aho izahura n’ikipe yasezerewe mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league itaramenyekana.

Intsinzi ya Mukura Victory Sports yakurikiwe n’ibyishimo bidasanzwe, haba ku bakinnyi bayo, abayobozi, abafana bayo ndetse n’abafana b’andi makipe ya hano mu Rwanda yari yaje kuyitera ingabo mu bitugu.

Amafoto agaragaza uko byari byifashe nyuma y’intsinzi ya Mukura.








AMAFOTO/Igihe