Print

Abarenga 200 bahitanywe na Tsunami ikomeye cyane yibasiriye Indonesia [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 December 2018 Yasuwe: 1007

Ikirunga cya Anak Krakatau cyaraye kirutse giteza imiraba ikomeye yazamuye amazi menshi ajya mu baturage,asenya bikomeye ibirwa bya Java na Sumatra muri Indonesia bituma benshi bahasiga ubuzima,abandi baburirwa irengero nkuko ibinyamakuru byabitangaje.

Amazu arenga 430,Hoteli 9,ubwato bukomeye 10 ndetse n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye byangiritse ndetse bigwira abantu barakomereka abandi barapfa.
Abaturage baturiye ibi birwa bimuwe igitaraganya ndetse abandi baburiwe irengero kubera iki kiza gikomeye cyavugishije isi yose.

Amashusho yafashwe n’ibinyamakuru bitandukanye yagaragaje ukuntu ibi birwa byangiritse bikomeye ndetse n’ukuntu abantu bakomerekejwe n’iyi Tsunami.

Abahanzi 2 bagize itsinda rya Seventeen baguye muri iki kiza cyateye bari ku rubyiniro bari gushimisha abakunzi babo bo kuri ibi birwa.