Print

APR FC yanyagiye AS Kigali y’abakinnyi 10 ikomeza gushimangira ubudahangarwa bwayo muri shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 December 2018 Yasuwe: 2289

APR FC itaratsindwa muri shampiyona,ikomeje kugaragaza ko ishaka kwegukana shampiyona y’uyu mwaka kuko yakomeje agahigo kayo ko kudatsindwa,inyagira AS Kigali ibitego 3-0 byose byinjiye mu gice cya kabiri cy’umukino.

AS Kigali yari imaze imikino 3 yikurikiranya itsinda,yahuye n’uruva gusenya ku munota wa 44 ubwo rutahizamu wayo Kibengo Jimmy yzwi nka Mbaraga Jimmy yahabwaga ikarita itukura kubera gukubita umugeri ku mutwe wa Imanishimwe Emmanuel Mangwende.

AS yagombaga gukina ari abakinnyi 10 igice cya kabiri cyose,yatsinzwe igitego cya mbere ku munota wa 46 gitsinzwe na Byiringiro Lague ku mupira mwiza yahawe na Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende.

APR FC yakomeje kurusha cyane AS Kigali bituma ku munota wa ibona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ombolenga Fitina ku munota wa 71 ku mupira mwiza yahawe na none na Emmanuel Imanishimwe.

AS Kigali yagerageje gukina ishaka imipira y’imiterekano myinshi ariko ntiyayibyaza umusaruro bifasha APR FC kubona igitego cya 3 cyatsinzwe na Byiringiro Lague ku munota wa 81 ku mupira yahawe na Nsengiyumva Moustapha winjiye mu kibuga asimbuye.

APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 25,ikurikiwe na Police FC ifite amanota 20 mu gihe Mukura VS na Rayon Sports zikurikiraho n’amanota 19.

Mu wundi mukino wabaye kuri iki cyumweru Kiyovu Sports yanganyije na AS Muhanga ibitego 3-3 kuri stade Mumena.


Comments

kanyoni 23 December 2018

ndabiginze uko bitwara mu gihugu Abe ariko bitwara bageze hanze kuko ibyo mu gihugu izabitwara ,hanze bagerageze bibuke kure bageze