Print

Higiro Thomas yagizwe umutoza w’abanyezamu ba Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 December 2018 Yasuwe: 2688

Rayon Sports iri gutsindwa umusubirizo yafashe umwanzuro wo gushaka umutoza w’abanyezamu mushya nyuma y’aho Nkunzingoma Ramadhan asezereye ahoy amaze kumvikana n’inararibonye Higiro Thomas utoza abanyezamu b’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse yatozaga na AS Kigali.

Rayon Sports imaze gutsindwa inshuro 4 n’amakipe bahanganiye igikombe ndetse amakipe 3 muri yo yayitsindaga ibitego ku munota wa nyuma bitewe ahanini no guhagarara nabi k’umunyezamu Bashunga Abouba wafashe umwanya ubanza mu kibuga nyuma yo kugenda kwa Bakame.

Higiro Thomas afite akazi katoroshye ko gushakira Rayon Sports ubudahangarwa mu izamu dore ko benshi mu bafana bayo bavuga ko hajegajega kubera Bashunga utari ku rwego rwo hejuru.

Higiro Thomas ni umwe mu batoza bakinnye muri shampiyona y’u Rwanda igihe kinini
ndetse amaze kwitabira amahugurwa y’ubutoza ku mugabane w’i Burayi inshuro nyinshi bituma aba inararibonye muri aka kazi.

Biravugwa ko Rayon Sports ishaka umunyezamu ukomeye wo kuza kuziba icyuho cya Bakame aho yatangiye kuganira na Rwabugili Omar urindira Mukura VS


Comments

KIKI 24 December 2018

aho haba ari sawa kabisa muzanye RWABUGIRI KUKO ubu ari kwitwara neza kuburyo bugaragarira buri wese,ahubwo ntabacike rwose mu kwa mbere aze adufatire.