Print

AS Vita Club irifuza abakinnyi b’Abanyarwanda barimo n’uwa Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 December 2018 Yasuwe: 2227

Nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa CAF Confederations Cup 2018 na RAJA Casablanca ibitego 4-3 mu mikino yombi,AS Vita Club itozwa na Florent Ibenge yatangiye gushaka abakinnyi bo kuyifasha kwitwara neza mu mikino nyafurika y’uyu mwaka ariyo mpamvu ishaka Jacques Tuyisenge na Abdul Rwatubyaye.

Nkuko ibinyamakuru byo muri RD Congo birimo na Radio bibitangaza, AS Vita Club iri gukorana na Mupenzi uzwi nka Eto’o ushinzwe gushakira abakinnyi amakipe, kugira ngo Taliki ya 01 Mutarama 2019 izatangire ibiganiro na Gor Mahia FC ndetse na Rayon Sports ziyigurishe aba bakinnyi.

Si ubwa mbere AS Vita Club igaragaje ko yifuza abakinnyi b’abanyarwanda,kuko mu myaka 2 ishize yaguze rutahizamu Sugira Erneste akayabo ka miliyoni zisaga 100 z’amafaranga y’u Rwanda gusa birangira batandukanye.

Mupenzi amaze kuba kizigenza mu gushakira abakinnyi b’Abanyarwanda amakipe akomeye,kuko niwe wajyanye Bizimana Djihad muri Waasland-Beveren yo mu Bubiligi.


AS Vita Club irashaka Tuyisenge na Rwatubyaye