Print

Meddy yasezeranyije igitaramo cy’amateka Abanyarwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 December 2018 Yasuwe: 605

Meddy witezwe na benshi ku bunani,yabwiye Radio Rwanda ko yaje mu Rwanda kwishimana n’abakunzi be ndetse yiteguye kubakorera igitaramo cy’amateka batigeze babona.

Yagize ati “Nari Maze iminsi ntataramira abanyarwanda.Niteguye kubereka udushya mu gitaramo cya The East African Party.Abanyarwanda ntibaherukaga kubona abahanzi nyarwanda gusa bahuriye mu gitaramo gikomeye.Hari indirimbo zanjye nyinshi zirimo izo bazi n’izo batazi nzabaririmbira.Nizeye ko igitaramo kizagenda neza.”

Meddy wageze mu Rwanda ku munsi w’ejo ari kumwe n’umukunzi we Mehfira Mimi,ukomoka muri Ethiopia,niwe muhanzi mukuru watumiwe na The East African Promoters mu gitaramo ngarukamwaka bategura cya The East African Party.

Ku wa 01 Mutarama 2019,Meddy azaba ari kumwe n’abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Riderman, Bruce Melodie, Buravan na Social Mula.

Uretse iki gitaramo,Meddy yavuze ko yiteguye gukorana indirimbo n’abahanzi b’Abanyarwanda batandukanye mbere yo gusubira muri USA.