Print

Mazimpaka Andre yasubije abakunzi ba Rayon Sports bamubazaga igihe azatangira kuyikinira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 December 2018 Yasuwe: 6545

Abakunzi ba Rayon Sports bamaze igihe bibasira umunyezamu Bashunga Abouba,bamushinja kubatsindisha ku mikino 2 irimo uwo bahuye na APR FC ndetse n’uwa Police FC,biteguye kwakirana yombi Mazimpaka Andre bifuzaga ko yaza kubafasha nyuma yo kugurwa muri Musanze FC afite imvune.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook,Mazimpaka Andre yabwiye abakunzi ba Rayon Sports ko azagaruka mu kibuga ku Cyumweru bakina n’Amagaju ku munsi wa 12 wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League.

Yagize ati “Noheli nziza n’umwaka mushya muhire kuri mwese.Ndashaka kubamenyesha ko aricyo gihe cyo kugaruka mu kibuga ku Cyumweru gitaha.Murakoze cyane.”

Mazimpaka ni umwe mu banyezamu bari bahaze neza mu mwaka w’imikino washize ndetse abakunzi ba Rayon Sports biteze ko azabafasha kuziba icyuho cyasizwe na Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame werekeje muri Kenya.