Print

Diamond yavuze ukuntu umukunzi we Tanasha amuryohereza mu buriri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 December 2018 Yasuwe: 4503

Ubwo Diamond Platnumz yaririmbiraga abakunzi be bo mu gace kitwa Embu muri Kenya ku munsi w’ejo Taliki ya 24 Ukuboza 2018, mu bitaramo bitandukanye yise ‘Wasafi Festival’,yabwiye abafana be ko Tanasha Donna ari mwiza cyane, ndetse yuzuza ibyishimo bye iyo bari gutera akabariro.

Yagize ati “Tanasha ameze neza cyane.Ni umunya Kenyakazi mwiza ndetse ikirenze kuri ibyo amenya ibyo nkeneye iyo turi mu gitanda.”

Tanasha Barbieri Oketch w’imyaka 22,ari mu munyenga w’urukundo na Diamond Platnumz ndetse aba bombi bemeranyije ko bazarushinga taliki 14 Gashyantare 2019 ku munsi w’abakundana.

Tanasha usanzwe ari n’Umunyamakuru wa NRG Radio,aherutse kugaragara yasohokanye na Diamond mu mujyi wa Mwanza uteganye ikiyaga cya Victoria.



Diamond yavuze ko umukunzi we Tanasha amuryohereza mu gitanda


Comments

Ruhaya 26 December 2018

Iyi sugabo ni ikigoryi. Ibyabereye mu buriri ubundi nibanga rya 2.


Ngamije 25 December 2018

Abo bataye umutwe kbx