Print

Amafoto anogeye ijisho agaragaza ukuntu Noheli yizihijwe hirya no hino ku isi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 December 2018 Yasuwe: 3221

Guhera muri Australia kugera mu Rwanda ndetse no ku mpera z’isi abantu bizihije uyu munsi mukuru wa Noheli ari nako abantu baha impano ziatandukanye imiryango yabo,inshuti ndetse n’abavandimwe.

Biravugwa ko abakirisitu basaga miliyari 2 bizihije uyu munsi wa Noheli ku isi yose ndetse bamwe mu bantu bataherukuga gusenga, bagiye mu nsengero gusenga kuri uyu munsi ngarukamwaka.

Ku nshuro ya mbere leta ya Iraq yemeye guha ikiruhuko abantu bose kuri uyu wa 25 Ukuboza 2018 aho kuba abakiristo ibihumbi 300 baba muri iki gihugu,nkuko byari bisanzwe mu myaka yahise.

Bamwe mu bakiristo babyutse bajya koga mu bihugu nka Australia n’Ubwongereza nubwo amazi yo muri ibi bihugu ari hafi kuba barafu kubera ubukonje budasanzwe buri I Burayi no mu bindi bihugu bitari ibya Afrika.

Insengero zitandukanye ku isi zungutse abayoboke benshi kuko kuri Noheli benshi bemera kubatizwa bakaba abizera.