Print

Diamond yavuze uburyo Zari aryoshye mu mibonano mpuzabitsina kurusha abandi bose bakundanye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 26 December 2018 Yasuwe: 5730

Diamond na Zari babanye nk’umugabo n’umugore baza gutandukana ku munsi mpuzamahanga w’abakundanye witiriwe Saint Valantin wizihizwa Taliki 14 Gashyantare buri mwaka, ugutanduka kw’aba bombi Zari yahamyagako atakwihanganira imico mibi ya Diamond umuca inyuma buri munsi , ahitamo kwibera wenyine ngo abone umutuzo.

Diamond muri iyi minsi yitegura ubukwe by’akataraboneka ngo buzamara iminsi ine bugishyushye nk’uko yabitangaje, aho azaba yabukoranye n’ikizungerezi kuva mu gihugu cya Kenya Donna Tanasha Okech umunyamakuru ukunzwe cyane muri Kenya.

Diamond agatima ke kagaruka cyane kuri Zari batandukanye babyaranye abana 2 aribo Tiffah Dangote na Prince Nillan.

Mu magambo ya Diamond ati“Mu buzima bwanjye bwose bw’urukundo, nakundanye n’abakobwa benshi ariko mbere y’abandi nubaha Mama Tiffah (Zari Hassan), ni umugore uryoshye kurusha abandi bose twaryamanye”.


Comments

mazina 26 December 2018

Kwirirwa uhinduranya abagore n’abakobwa,bibabaza Imana cyane.Ntabwo yaturemye nk’inyamaswa.
Aho gukoresha ubuto bwacu (youth) mu busambanyi,Imana idusaba kuyishaka mu gihe tukiri bato.Bisome muli Umubwiriza 12:1.Ndasaba abasore n’inkumi kurebera kuli bagenzi babo bajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana.Mujya mubabona ahantu henshi barimo kubwiriza,aho gukoresha ubuzima bwamo mu kwishimisha mu busambanyi.Ubusore n’ubukire bishuka Diamond,ejo azasaza yibagirane.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.