Print

Anita Pendo yagize icyo abwira ba bakobwa biyamamaje mu ntara 3 zitandukanye muri Miss Rwanda baswata[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 26 December 2018 Yasuwe: 5828


Abo bakobwa barimo uwitwa Umutoni Gisele wiyamamarije i Musanze, i Rubavu ndetse akaba yagiye n’i Huye; Uwingeneye Safa Claudia wiyamamarije i Rubavu ntahirwe agahitamo kugerageza amahirwe ye i Huye n’uwitwa Mugwaneza Henriette wiyamamaje i Musanze ntabashe gukomeza.

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba w’ikimenyabose hano mu Rwanda, Anita Pendo yihanganishije aba ba kobwa batatu bakomejebatahiriwe n’amahirwe muri Miss Rwanda 2019.

Umutoni Gisele

Mu kiganiro uyu munyamakuru aheruka gukora ku wa Mbere tariki ya 24 Ukuboza 2018, Pendo yavuze ko aba bakobwa bakwiriye kwihangana nta kundi.

Anita Pendo ati “ Nibihangane, nta kundi nanjye nari umukobwa. Bafite ubushake ariko ntibyakunze. None twabafasha iki? Ntacyo usibye kubyakira”


Umugwaneza Henriette


Uwingeneye Safa Claudia