Print

NTIBISANZWE:Amaze imyaka 18 yose yaribye Ubupadiri none yavumbuwe

Yanditwe na: Martin Munezero 26 December 2018 Yasuwe: 5485

Miguel Angel Ibarra yari amaze imyaka cumi n’umunani asoma misa mu maparuwasi, ahereye Colombia hamwe no mu majyepfo ya Espagne mu myaka ya vuba.

Ariko baje gusanga yarigize umupadiri nyuma y’aho hari uwatanze ikirego muri Colombia. Umuvugizi wa dioseze y’i Cadiz na Ceuta yavuze ko abo uwo wigize umupadiri yasengeye bose hamwe n’abo yahaye amasakarameno bihindutse ubusa.

Ariko yongeyeho ko ubukwe hamwe n’ukubatizwa yayoboye byo bizagumana agaciro, ngo kandi ntibikenewe ko hagira uwutegura ubundi bukwe mubo yasezeranyije.


Comments

mazina 27 December 2018

Ngo abo yahaye amasakramentu bitaye agaciro,ariko abo yasezeranyije byo bigumanye agaciro.
Gusezerana imbere ya Padiri cyangwa Pastor,ntitukavuge ngo ni "imbere y’imana".Bible ivuga ko Imana itaba mu nsengero z’abantu nkuko Ibyakozwe 17:24 havuga.Dukurikije Bible,gusezerana mu nsengero ntabwo ari itegeko ry’imana.Icyo imana idusaba gusa ni ukujya “Kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi.Urugero, Maliya na Yozefu bagiye "kwiyandikisha" imbere y’ubutegetsi bw’I Bethlehem nkuko tubisoma muli Luka 2:5. Abantu bonyine Imana yasezeranyije,ni Adamu na Eva gusa.Kandi ntabwo yabasezeranyije mu Rusengero.
Muli Bible,nta hantu tubona Abakristu bo muli ISRAEL bagiye gusezerana mu rusengero.Ikibabaje cyane nuko abanyamadini b’iki gihe bakoresha iyi mihango bishakira ifaranga.Barihisha ubukwe,abapfuye,ndetse basigaye barihisha na toilets zabo.Nubwo Yesu yasize adusabye “gukorera Imana ku buntu” nkuko tubisanga muli Matayo 10:8,Abakuru b’amadini bafata umushahara buri kwezi.Nyamara nabo bakora Business zisanzwe nkatwe twese.