Print

Kylian Mbappe yatorewe kuba umukinnyi w’umwaka 2018 mu Bufaransa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 December 2018 Yasuwe: 1071

Mbappe yatowe n’ikinyamakuru France Football cyamuhaye iki gihembo nyuma yo gutsinda ibitego 4 mu gikombe cy’isi Ubufaransa bwegukanye ndetse no gutsindira PSG ibitego byinshi.

Nubwo benshi bahaga amahirwe menshi rutahizamu Antoine Griezmann,uyu musore w’imyaka 20 mbappe yigaranzuye abandi bafaransa ahabwa iki gihembo cy’umukinnyi w’Umufaransa wahise abandi mu mwaka wa 2018.

Mbappe yarangije ku mwanya wa 4 ku rutonde rw’abahatanira Ballon d’Or y’uyu mwaka imbere ya Lionel Messi, ndetse yegukana igihembo cya Kopa Trophy ihabwa umukinnyi utarengeje imyaka 21 wahize abandi.