Print

Biravugwa ko Rayon Sports yamaze gutandukana na Robertinho ushobora gusimburwa na Casa Mbungo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 December 2018 Yasuwe: 3043

Amakuru agera ku Umuryango ni uko Robertinho yanze kugabanya akayabo k’ibihumbi 10 by’amadolari yifuzaga guhembwa mu masezerano mashya yifuzaga gusinya,ariyo mpamvu Rayon Sports yahisemo gutandukana nawe ahubwo ikazana Casa Mbungo Andre wagaragaje ko ari umwe mu batoza b’abahanga mu myaka amaze mu kazi.

Robertinho yahawe na Rayon Sports ibihumbi 6 by’amadolari nk’umushahara we wa buri kwezi aranga,byatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports bureba kure buhitamo gutandukana nawe cyane ko n’ikipe idahagaze neza nyuma y’imikino 11 ya shampiyona imaze gukina.

Robertinho watozaga ikipe wenyine nyuma y’aho Rayon Sports nta staff yuzuye yagiraga,yafashije Rayon Sports kugera ku mwanya wa 4 n’amanota 19 mu mikino 11 ya shampiyona yari imaze gukina aho yatsinzwemo 4 n’amakipe yose akomeye arimo APR FC,Kiyovu Sports,Mukura VS na Police FC.

Casa Mbungo ashobora kurara asinyiye ikipe nkuko amakuru ari hanze abitangaza ariko nta kintu na kimwe ubuyobozi bwa Rayon Sports buratangaza kuri aya makuru.

Andi makuru ari kuvugwa ni uko Rayon Sports yemereye Robertinho kuzamuha amafaranga ariko we agasaba ko baba bamwishyuye igice ku mafaranga yose agomba guhembwa mu myaka 2 yifuza ko ayitoza,ntibikunde, ariyo mpamvu bivugwa ko impande zombi zishobora kuba zatandukanye.



Casa Mbungo arahabwa amahirwe yo kuba umutoza mukuru wa Rayon Sports


Comments

John 26 December 2018

Ntacyo CASA yakora muri Rayon sport kdi nawe arabizi!