Print

Abarundi bari gusabwa ku ngufu umusanzu wo gushyigikira amatora ya Perezida

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 December 2018 Yasuwe: 932

Hirya no hino mu gihugu hashyizweho ama bariyeri yo kwaka abaturage inkunga ndetse bamwe babwiye ikinyamakuru BurundiNews ko uri gutambuka ari uko uyatanze.

Abacuruzi bo muri iki gihugu bo byabashobeye kuko aba baka uyu musanzu bari kubasanga ahantu hose bakabaka amafaranga ku ngufu.

Benshi muri aba baturage babwiye Burundinews ko mu mihanda yinjira mu mujyi wa Rumonge hashyizwe amabariyeri ku buryo ntawe uhaca adafite urupapuro rwerekana ko yatanze uyu musanzu ndetse n’imodoka ntiziri gutambuka ziterekanye impapuro z’ubwishyu.

Hashize ibyumweru bibiri iyi nkunga itangiye gukusanywa. Umwe mu bashoferi bakorera muri iyi ntara yabwiye itangazamakuru ko imodoka ikora taxi itegetswe gutanga inkunga y’ ibihumbi 10 by’ amarundi igahabwa impapuro 5 zemeza ko yishyuye iyo nkunga.

Ati “Imodoka iterekanye izo mpapuro barayifunga kugeza yishyuye iyo nkunga”

Umucuruzi wo muri butike yavuze ko iyo abo ba Agents bageze muri butike bareba ibintu ucuruza uko bingana bakaguca ibihumbi 20 cyangwa 10 amafaranga bemeza ko ari menshi.

Guverineri w’ Intara ya Rumonge, Juvenal Bigirimana,yavuze ko nubwo uyu musanzu utangwa ku bushake,abaturage banze kubikora ariyo mpamvu bohereza abantu bo kwishyuza.


Comments

rutebuka 26 December 2018

Ariko se ubundi ayo matora ni ay’iki?Ko n’ubundi muli Afrika henshi uzatorwa aba azwi mbere y’amatora.Mu bihugu byinshi by’Afrika hatorwa ufite imbunda na CENI.Nkurunziza wiyita umurokore,akwiye kumenya ko politike itajyana n’ubukristu.Yesu yatubujije kwivanga mu byisi inshuro nyinshi.