Print

Idubu ryishe shebuja ubwo yari aje kurigaburira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 December 2018 Yasuwe: 6293

Uyu mugabo yafashe iri dubu rikiri rito araryorora ariko yajyaga arifungira mu nzu yashyiragamo inyamaswa yabaga yishe cyane ko yari umuhigi ukomeye.

Abapolisi binjiye mu nzu sergey yororeragamo iri dubu,basanga ryamuriye risigaza aamagufwa ye ndetse n’imbwa ze zamufasha zari zapfuye.

Aba bapolisi bahamagawe n’abagize umuryango w’uyu mugabo bamushatse bakamubura bagahitamo gutabaza kugira ngo polisi ibafashe kumushaka.

Polisi yo mu gace ka Ozersk Sergey yari atuyemo barashe iyi dubu yari yasaze ikarya shebuja irapfa.

Sergey yatoye iri dubu rikiri ritoya mu myaka 4 ishize, araryorora ariko niryo ryamuhitanye ubwo yari aje kurigaburira.



Comments

mazina 26 December 2018

RIP wa mugabo we.Ariko se kuki atamenye ko nubwo yarigaburiraga,bitaribuza kuba Inyamaswa??
Inyamaswa zose uretse umuntu,nta bwenge zigira.Zikoreshwa na "instinct".Gusa nk’abakristu,tujye twibuka ko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,tuzabana amahoro n’inyamaswa zose.Bisome muli Yesaya 11:6-8.Muli iyo si kandi izaturwa n’abantu bumvira Imana gusa,nta muntu uzongera kurwara cyangwa gupfa.Byisomere muli Ibyahishuwe 21:4.Abakora ibyo Imana itubuza bose,izabakura mu isi ku munsi w’imperuka.Soma Imigani 2:21,22.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo cyangwa ukajya mu ijuru,tangira ushake Imana, we kwibera mu byisi gusa.Itandukanye n’abantu bible yita "abisi".Nukuvuga abibeshya ko ubuzima gusa ari shuguri,amafaranga,politike,etc...Nubikora,niyo wapfa Imana izakuzura ku munsi wa nyuma iguhe ubuzima bw’iteka (Yohana 6:40).