Print

Robertinho yatangaje byinshi ku byerekeye ahazaza he muri Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 December 2018 Yasuwe: 1991

Robertinho wakoresheje imyitozo uyu munsi nkuko bisanzwe,yabwiye abanyamakuru ko nawe amakuru yamusohoraga muri Rayon Sports nawe yayumvise ariko ataribyo kuko yaganiriye na Rayon Sports ndetse yiteguye kongera kuganira nayo ku munsi w’ejo Taliki ya 27 Ukuboza 2018 ari kumwe na Manager we Alexis.

Yagize ati “Uyu munsi abantu benshi bampamagaye babimbaza. Reka mbabwire, nakoze iminsi 15 mbere ntarabona kontaro ya Rayon Sports. Ubu ndi gukora nta kontaro kuko nkunda cyane Rayon Sports. Mfitiye icyizere abakinnyi banjye, mfitiye icyizere Perezida wanjye Turi kuganira, manager wanjye witwa Alex azahagera ejo. Icy’ingenzi ntabwo ari kontaro icy’ingenzi ni ibyo abantu bumvikanaho.

Maze amezi 6. Twakoze ibintu byinshi. Twazamuye umupira w’u Rwanda kuko twaje mu makipe 8 ya mbere muri Afurika. Bivuze ibintu byinshi. Njye ndi hano kugira ngo mvugane na Rayon Sports. Namaze amasaha 3 nganira na perezida ndetse tuzasubukura ibiganiro umpagarariye ahari.”

Robertinho yavuze ko ananiwe gukora wenyine ategereje ko ubuyobozi bwa Rayon Sports buhitamo neza umwungiriza we aho Said Abed Makasi uri gutoza Espoir FC ariwe uhabwa amahirwe.

Kuri uyu wa Gatatu Taliki ya 26 Ukuboza 2018 nibwo byavuzwe ko Robertinho yamaze gutandukana na Rayon Sports ndetse agiye gusimburwa na Casa Mbungo Andre gusa ibi n’ibihuha kuko hari inama ikomeye yo kuganira bwa nyuma ku masezerano ndetse uyu mutoza yemeye ibyo ubuyobozi bwamuhaye.

Robertinho yavuze ko biteguye neza Amagaju ku cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018 ariko abakinnyi barimo Rwatubyaye Abdul na Michael Sarpong bafite utubazo duto gusa kuri uyu wa Kane bakaba bari bugaruke gukorana n’abandi barimo na Caleb warangije ibihano.