Print

Reba uko ibyamamare/kazi bitandukanye byo mu Rwanda bizihije Noheli barimo n’umunyamakuru w’imikino Rigoga Ruth bwa mbere washyize ahagaragara umwana aherutse kubyara[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 27 December 2018 Yasuwe: 5330

Uteye akajisho ku mbuga nkoranyambaga z’ibyamamare bitandukanye ubona bamwe na bamwe bagiye bizihiza Noheli n’imiryango yabo nkuko amafoto agenda abigaragaza.


Humble Jizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys we n’umuryango we bizihije Noheli mu myenda myiza idoze mu buryo bwa kinyafurika nkuko bigaragara ku mafoto,urabonako akanyamuneza kari kose.


Plaisir Muzogeye umwe muri ba Gafotozi bakomeye mu Rwanda nawe afatanyije n’umuryango we bizihije Noheli kuri uyu wa kabiri.



Rigoga Ruth umunyamakuru w’imikino kuri Radio /Tv10, uyu mugore uherutse kwibaruka mu minsi ishize yari ategereje Noheli kugira ashyire umukobwa we ahagaragara.Uyu mukobwa wa Rigoga yari yambaye umupira wanditseho ngo “Noheli yanjye ya mbere”}


Michelle Iradukunda umunyamukuru wa Radio na Televiziyo y’igihugu kuri ubu akaba ari umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu rugendo rwo guhitamo abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’U Rwanda, nawe yagaragaje amarangamutima ye kuri Noheli.


Social Mula n’umuhungu we Owen nabo bizihije umunsi w’ivuka ry’umwana “Yesu”, “Yezu”, Social Mula nawe yifurije abantu Noheli nziza.


Yvan Buravan umuhanzi uri kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki ku buryo bukomeye, nawe yagaragaje ibyishimo kuri Noheli aboneraho no kwifuriza abantu Noheli nziza.