Print

Umutoza mushya wa Manchester United yasingije bikomeye Paul Pogba bituma abafana baha urw’amenyo Mourinho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2018 Yasuwe: 3953

Ole Gunnar Solskjaer yishimiye gutsinda ikipe ya Huddersfield Town ibitego 3-1 ndetse asingiza bikomeye Paul pogba wamutsindiye ibitego 2 wenyine aho yavuze ko azi ko ari umukinnyi mwiza uhora wishimye.

Yagize ati “Niwe Paul nzi neza,uwo natoje ngitoza ikipe y’abasimbura ya Manchester United.Yari umuhungu uhora wishimye ndetse yahoranaga inseko.Iyo ukinira Manchester United ugomba guhora wishimye kuko ni icyubahiro kuyikinira.Ni umukinnyi w’umuhanga utuma ikipe yunga ubumwe.Azi icyo bivuze gukinira Manchester United.Yakoze uburyo bw’ibitego 2 cyangwa 3,uyu munsi yatsinze ibitego 2 wenyine ndakeka ari mu bihe byiza.”

Ole Gunnar Solskjaer yavuze ko Alexis Sanchez agiye kwicwa n’imyitozo kuko ku kiruhuko cya Noheli yiriwe akora cyane abandi batembereye ndetse yabwiye abanyamakuru ko Martial na Lukaku bazaba bagarutse ku mukino wa AFC Bournemouth.

Paul Pogba akomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyamabaga kuko umupira ari gukina muri iyi minsi utangaje kandi mu minsi ishize umutoza Jose Mourinho yari yarahisemo kumushyira ku ntebe y’abasimbura.