Print

Manzi Thierry yatangaje impamvu ikomeye abakinnyi ba Rayon Sports bifuza gukomeza gutozwa na Robertinho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2018 Yasuwe: 3354

Manzi Thierry yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo nyuma y’imyitozo ko we na bagenzi be badashaka kongera gutsindwa ndetse bifuza gukomeza gukorana n’umunyamwuga Robertinho wavuzweho ko ashobora gutandukana na Rayon Sports kubera umushahara w’umurengera ari kuyisaba.

Manzi Thierry yatangaje ko we na bagenzi be bifuza gukomeza gukorana na Robertinho

Yagize ati “Sinshobora kwinjira mu by’abatoza ngo mvuge nkeneye uyu, uriya simukeneye.tumaze guhura n’abatoza benshi ariko tuba dukeneye umutoza udufasha kubona intsinzi.Robertinho aradufasha cyane niyo twatsinzwe.Aratubwira ati “Mukomere ariko mumenye ko icyo dukeneye ari ugutsinda,atugira inama nyinshi.Kugumana nawe ni byiza kuko niwe mutoza dukeneye kuko kuva yaza nta kibazo na kimwe cyigeze kivuka muri Rayon Sports hagati ye n’abakinnyi cyangwa komite.Hari ibyiza afite nko kuvana ikipe ahabi akayigeza ahantu heza.”

Robertinho yatangaje ko akunda Rayon Sports ndetse yifuza gukomeza kuyitoza aho yemeje ko we n’umuhagarariye Alexis uyu munsi barahura n’ubuyobozi bwa Rayon Sports bakaganira ku masezerano aho bivugwa ko azahabwa amasezerano y’amezi 6 ndetse yemeye kugabanya umushahara ukava ku bihumbi 6,500 by’amadolari yasabaga bikagera ku bihumbi 4,500 by’amadolari ku kwezi.