Print

Rayon Sports iri mu biganiro na Saidi Abedi Makasi kugira ngo ayibere umutoza wungirije

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2018 Yasuwe: 1663

Saidi Abed uzi neza umupira w’amaguru mu Rwanda, ari mu biganiro bya nyuma na Rayon Sports ndetse biravugwa ko ashobora gutangira akazi mu mpera z’iki Cyumweru nkuko umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yabitangarije IGIHE dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Tugomba kuzuza itsinda ry’abatoza kuko turashaka umusaruro mwiza mu marushanwa y’imbere mu gihugu byanze bikunze kandi twabonye ko ari kimwe mu bidutesha amanota. Twatangiye ibiganiro na Saïd Abed Makasi kandi biragenda neza twizeye ko atangira akazi mbere yo kurangiza iki cyumweru.”

Uyu muyobozi yemeje ko bamaze kumvikana n’Umutoza w’abanyezamu b’Ikipe y’Igihugu na AS Kigali, Thomas Higiro kugira ngo asimbure Nkunzingoma Ramadhan wasezeye ku kazi kubera kudahemberwa igihe.

Rayon Sports iri kwitegura umukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona,izakira Amagaju FC kuri Stade ya Kigali.