Print

Miley Cyrus yashyize hanze Amafoto y’ubukwe bwe n’umukunzi we bakoze mu ibanga [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2018 Yasuwe: 1466

Miley Cyrus n’umukunzi we bakoze ubukwe mu ibanga mu rugo rwabo ruherereye ahitwa Tennessee muri USA,ibitangazamakuru birabihwihwisa ariko uyu muhanzikazi yashyize hanze amafoto menshi yaranze ubukwe bwabo.

Nyuma yo guhura bari gufata amashusho ya filimi yitwa Last Song muri 2009,Miley Cyrus na Liam Hemsworth babaye inshuti magara none nyuma y’imyaka 10 bashyingiranywe nk’umugabo n’umugabo mu ibanga rikomeye.

Mu mwaka wa 2010 nibwo Miley Cyrus yatangaje ko ari mu rukundo na Liam nyuma yo gutandukana na Nick Jonas bakundanye bakiri abana nawe uherutse gushyingiranwa n’umukinnyi wa filimi w’Umuhindi Priyanka Chopra.

Miley na Liam bombi bafite imyaka 26, bagiye bashwana kenshi bagasubirana ariko muri 2016 nibwo banogeje neza umubano wabo wabafashije kurushinga ku Cyumweru gishize.