Print

Umugabo yatawe muri yombi kubera guhenera inyubako ya White House

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2018 Yasuwe: 1519

Uyu mugabo w’Umudage w’ imyaka 34,ukomoka ahitwa Heidelberg, yabonywe n’ ushinzwe umutekano wa perezida wa USA, ku Cyumweru gishize,ubwo yari amaze gukuramo ipantaho n’ ikariso ahagaze imbere ya White House ngo afotorwe.

Uyu mugabo wakuyemo ipantalo imbere ya Perezidansi ya Amerika yafotowe na bagenzi be bane bari kumwe gusa ntibabashije kuyakwirakwiza kuko yakomwe mu nkokora na ba maneko bazwi nka Secret Service.

Sebastian yakoze aya mahano Ku cyumweru saa saba z’ amanywa,ahita atabwa muri yombi ndetse ahatwa ibibazo na polisi nyuma iza kumurekura,imutegeka kuzitaba urukiko.

Washington Post yatangaje ko itabashije kuvugana n’ uyu mugabo,mu gihe na polisi ya Amerika itatangaje ikihishe inyuma yo kuba uyu Mudage yaraheneye ibiro bya Perezida Donald Trump