Print

Neymar yabonye umukunzi mushya ufite uburanga budasanzwe [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2018 Yasuwe: 5838

Rutahizamu wa PSG yabonye umukunzi mushya wo gusimbura Bruna Marquezine batandukanye mu Ukwakira uyu mwaka,aho ari mu rukundo n’umunyamideli w’umunya Brazil witwa Mari Tavares.

Neymar jr uri mu bakinnyi bakunzwe ku isi yifotozanyije n’uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko bituma ibinyamakuru byinshi byemeza ko bari mu rukundo nubwo batigeze bavuga ko bakundana.

Mari Tavares ni umwe mu banyamideli bakiri bato ndetse bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga dore ko kuri ubu akurikirwa n’abantu bagera ku bihumbi 175 kuri Instagram.

Tavares akunze gushyira kuri Instagram amafoto yambaye utwenda dukurura abagabo ndetse biravugwa ko yasohokanye na Neymar muri iyi minsi ari mu biruhuko by’iminsi mikuru iwabo muri Brazil.

Neymar yari amaze imyaka 6 ari mu rukundo na Bruna Marquezine ariko mu Ukwakira uyu mwaka baratandukanye aho bivugwa ko Marquezine yamenye ko uyu mukinnyi yamuciye inyuma agasambana n’undi mukinnyi wa filimi mugenzi we witwa Giovanna Lancellotti.