Print

Asamoah Gyan usigaranye amapawundi 600 kuri Konti ye yaburiwe irengero n’umuryango we

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 December 2018 Yasuwe: 9145

Gyan w’imyaka 33 wahembwaga akayabo k’ibihumbi 227 ku Cyumweru mu ikipe ya Shanghai SIPG hagati y’umwaka wa 2015 na 2017,yaburiwe irengero n’umuryango we kubera ubukene bukabije afite bwatumye akuraho burundu telefoni kugira ngo umugore we n’abana 3 batongera kumuhamagara.

Amapawundi 600 asigaranye kuri konti ntiyabeshaho umuryango we,byatumye ahitamo kwihisha umuryango we ndetse ngo ntiyagiye gusangira iminsi mikuru n’umuryango we nkuko yari asanzwe abigenza.

Gyan wari umaze iminsi akina mu ikipe yo muri Turkia yitwa Kayserispor,yatangarije ikinyamakuru MyNewsGh.com ko itamuhemba.

Gyan yavuze ko nta konti zindi afite mu bihugu yagiye akinamo ndetse kuri ubu asigaranye amapawundi 600 gusa kuri konti imwe rukumbi asigaranye.

Gyan yakinnye mu makipe akomeye nka Sunderland yo mu Bwongereza, Al Ain, Shanghai SIPG na Shabab Al-Ahli Dubai zose zamuhembaga agatubutse.

Asamoah Gyan watsindiye ibitego 51 Ghana mu mikino 105 yakubiswe n’ubukene nyuma yo kwerekeza muri Turkia umwaka ushize cyane ko andi makipe yakiniye yamuhembaga agatubutse aho na Al Ain yamuhembaga ibihumbi 200 by’amapawundi ku Cyumweru.