Print

Major Ntuyahaga yishimiye uko yakiriwe mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 December 2018 Yasuwe: 2235

Ntuyahaga wari ushinzwe ibikoresho mu buyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda ubwo jenoside yabaga,yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko yakiriwe neza mu Rwanda kurusha uko yari abyiteze ndetse abayobozi bashinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare bamwitayeho cyane.

Yagize ati “Abatekereza ko mfashwe nabi nabamara impungenge kubera ko banyakiriye neza kandi hano muri Centre y’i Mutobo mfashwe kimwe n’abandi. Kugeza ubu mvugana n’abayobozi ba komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, bampaye nimero ya telefoni yabo, banyijeje ko ikibazo najya ngira nakibabwira bakagishakira umuti.

Hari na Me Buhuru Pierre Célestin,avugana n’umuryango wanjye bwite. Umugore wanjye n’umwana bari muri Denmark azajya abagezaho amakuru yanjye, n’ibindi bibazo byaba byose azabikurikirana abahe amakuru kuri njye, kandi kugeza uyu munsi baravugana, nanjye turavugana.”

Ntuyahaga uri I Mutobo mu Karere ka Musanze,mu kigo cyigishirizwamo amasomo ahabwa abari abasirikare mbere y’uko basubiza mu buzima busanzwe,yavuze ko yemerewe kubonana n’umuryango we uba mu Rwanda ndetse yishimira intambweu Rwanda rwagezeho.

Major Ntuyahaga w’imyaka 66 akomoka mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y’Iburangerazuba.Yafunzwe guhera muri 2004, akatirwa mu 2007 kubera urupfu rw’abasirikare b’Ababiligi bari mu butumwa bw’amahoro mu Rwanda, ku wa 7 Mata 1994, n’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Major Ntuyahaga yoherejwe mu Rwanda amaze kurangiza igifungo cy’imyaka 20 yakatiwe ndetse u Rwanda rwashimangiye ko atazaburanishwa kabiri ku byaha yahaniwe, ahubwo azanyuzwa mu nzira yo gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare gusa.


Comments

gakuba 28 December 2018

Nturataha njye mbona akwiye kugezwa. imbere yubutabera bwu Rwanda mu Bubiligi yahaniwe kawicisha abasirikare babo aha yagombye gukurikiranwa ho urupfu rwa Uwiringiyimana, kuko aliwe wamwambuye abamurindaga,ikindi a biciwe muli Eto kicukiro niwe wabicishije kuko niba atari anahali, simbizi aliko niwe watumye ababiligi bahava, kubera bene wabo bali bamaze kwicwa, hakanarebwa, niba ntabindi bikorwa azwiho su muntu rero wo gufata nkamata yabashyitsi kandi ali ruharwa