Print

Miss Bahati Grace yagaragaje umusore bari gukundana yasimbuje umuraperi K8 Kavuyo banabyaranye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 28 December 2018 Yasuwe: 3057

Miss Bahati Grace abicishije kurubuga rwa Instagram yashyizeho ifoto ari kumwe n’uyu musore utaramenyekana amazina ye arangije ayikurikiza amagambo agira ati “He’s made this year amazing”, “Yangiriye uyu mwaka mwiza..” tugenekereje mu ki nyarwanda .

Nubwo nta byinshi yigeze yongera kuri iyi foto , uyu niwe musore uvuzweho kuba ari murukundo na Miss Bahati Grace nyuma yo gutandukana na K8 Kavuyo umuraperi wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Biravugwa ko uyu muraperi nyuma yo gutandukana na Miss Bahati Grace na we yahise abona undi mukobwa witwa Umutoni Cynthia binugwanugwa ko baba bari murrukundo.