Print

Lionel Messi yahaye igisubizo gikomeye Cristiano Ronaldo wamusabye kwerekeza mu Butaliyani

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 December 2018 Yasuwe: 4376

Messi na Ronaldo bamaze imyaka irenga 10 bahangana ariko guhangana kwabo kwakomeye ubwo bahuriraga muri La Liga mu makipe 2 akomeye ahora ahanganye ariyo mpamvu Ronaldo yasabye Messi ko yamusanga mu Butaliyani bagakomeza guhangana nkuko byahoze gusa uyu munya Argentina yamubwiye ko atiteguye kuva muri FC Barcelona.

Yagize ati “Sinifuza guhindura ikipe.Ndi mu ikipe ya mbere ku isi.Guhangana kwanjye kwiyongera buri mwaka.Ntabwo nkeneye guhindura amakipe na za shampiyona kugira ngo nishyirereho intego nshya.Ndi mu rugo ntabwo nkeneye guhindura.”

Ronaldo aherutse gutangaza ko abona Messi amukeneye kugira ngo akomeze gutera imbere kuko we akunda guhangana ariyo mpamvu yanyuze mu mashampiyona atandukanye arimo iya Portugal,Ubwongereza,Espagne no mu Butaliyani mu gihe Messi we yiziritse muri La Liga gusa.

Messi yatangaje ko impamvu asigaye akora cyane ari uko umuhungu we Thiago asigaye amwaka ibisobanuro igihe FC Barcelona yatsinzwe.

Messi yavuze ko Ronaldoyatumye akora cyane ubwo yari akiri muri Real Madrid ndetse guhangana kwabo kwari kwiza kuko buri wese yashakaga ko ikipe ye itsinda.