Print

Ingwe yaguye gitumo abantu bari mu giterane bakwira imishwaro abandi barakomereka [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 December 2018 Yasuwe: 5766

Aba bantu bari bateraniye mu gashyamba ko mu gace ka Vaniyambadi mu karere ka Tamil Nadu mu Buhindi baguwe gituma n’ingwe irabirukankana bakwira imishwaro,bituma bane muri bo bakomereka cyane.

Mu mashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaca ibintu hirya no hino,yafashwe n’uwari muri iri teraniro,yagaragaje aba bantu barimo abiganjemo imyenda y’umweru babyigana bahunga iki gikoko.

Kubera ubwoba uyu muntu wafashe aya mashusho utamenyekanye,yaje guta hasi iyi telefoni yayafatishaga ariruka.

Abaturage bahise bahamagara abashinzwe gucunga umutekano w’iri shyamba bari bateraniyemo,batera imiti iyi nyamaswa ibura imbaraga zo gukomeza kwiruka kuri aba baturage.

Polisi yavuze ko abantu bane aribo bakomeretse bari guhiga iyi ngwe yari yariye karungu ishaka kurya aba baturage bari bateraniye mu ishyamba.

Abantu babiri mu bakomerekeye muri uku guhunga ingwe bahise bava mu bitaro,mu gihe abandi 2 bakirembye cyane gusa ntibyavuzwe niba bariwe n’iyi ngwe cyangwa niba ari umubyigano.




Comments

munyemana 29 December 2018

Uyu munsi inyamaswa nyinshi zirya abantu.Urugero ni inzoka,intare,imvubu,etc...UMUBU niwo urya abantu benshi kurusha izindi nyamaswa,ugatuma abantu barenga 1 million bapfa buri mwaka.Ariko mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3:13,abantu bazayibamo bazajya bakina n’intare,inzoka,etc...nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.