Print

Umugore wa Prince Boateng yatangaje ukuntu umugabo we yavunwe no gutera akabariro inshuro nyinshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 December 2018 Yasuwe: 4225

Umunyamakurukazi Melissa Satta-Boateng wahoze ari umugore wa rutahizamu w’Umutaliyani Christian Vieri mbere y’uko ashyingiranwa na Boateng muri 2016,yabwiye abari bamukurikiye kuri Secret TV muri 2012 ko Prince Boateng ahorana imvune kubera ko batera akabariro inshuro nyinshi cyane mu cyumweru.

Yagize ati “Impamvu Boateng ahorana imvune ni uko dukora imibonano mpuzabitsina inshuro hagati ya zirindwi n’icumi mu cyumweru.Mfite ubwoba ko yavunitse burundu.”

Muri 2012 Boateng yamaze umwaka wose afite imvune ndetse benshi batangajwe n’ibyo uyu mugore we ufite uburanga budasanzwe yavuze.

Melissa Satta-Boateng ni umwe mu bagore bakunzwe mu Butaliyani ndetse akurikirwa kuri Instagram n’abarenga miliyoni 3 biganjemo abagabo bakunda imiterere ye kuko akunda gushyira hanze amafoto ashotorana.