Print

Umukobwa w’uburanga ukomoka muri Congo niwe wegukanye ikamba rya Miss Africa ahigitse abandi b’uburanga barimo umunyarwandakazi[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 28 December 2018 Yasuwe: 3920


Ibi birori byabereye ahitwa Calabar International Conference Centre , Miss Dorcas Kasinde wari uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahawe ikamba akurikirwa n’Umunya-Nigeria witwa Chimamaka Goodness Nnaemeka wagizwe igisonga cya mbere ndetse n’umunya-Zambia, Gladys Kayumba wabaye igisonga cya kabiri. Abandi bakobwa bari baje mu myanya itanu ni Harrietta Alpha wo muri Sierra Leone na Dela Yawo Seade wo muri Ghana. Ghana.

Ni ijoro ritahiriye umunyarwandakazi Irebe Natacha Ursule cyane ko atabashije no kugera muri batanu ba mbere mu gihe Muthoni Fiona Naringwa wari uhagarariye u Rwanda umwaka ushize wa 2017 we yabaye igisonga cya mbere cya Miss Africa Calabar 2017. Ico gihe ikamba ryegukanywe n’umukobwa ukomoka muri Bostwana witwa Base Balopi.

Abakobwa batanu ba mbere

Miss Dorcas Kasinde wari uhagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo watsindiye iri kamba rya Miss Africa 2018 yahise ahembwa amadorali 35,000 $ n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa SUV.

Irebe Natacha umunyarwandakazi wari uhagarariye u Rwanda muri aya marushanwa



Tiwa Savage niwe wari watumiwe nk’umuhanzi ugomba gususurutsa abari bitabiriye uyu muhango