Print

Umunyamideli ukomeye yaturitse ibere rye ubwo yibagishaga kugira ngo ase na Kim Kardashian [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 December 2018 Yasuwe: 3487

Jennifer Pamplona uzwi mu kumurika imideli, yari amaze gutakaza akayabo k’ibihumbi 500 by’amadolari ya USA yibagisha umubiri kugira ngo ase na Kim Kardashian,aturika ibere rye ry’iburyo,byatumye afata umwanzuro wo guhagarika kongera kwibagisha.

Uyu mugore waturitse ibere mu mwaka wa 2016,afite ububabare budasanzwe ndetse yatangaje ko atazongera guhirahira yibagisha.

Uyu mugore yari amaze kubagwa inshuro 30 aho yakoze agashya abagwa inshuro 9mu masaha 24,bituma benshi bacika ururondogoro.

Uyu mugore yabazwe inshuro 6 ikibuno,yibagisha izuru inshuro 2,yikuzamo imbavu 8 ndetse yibagisha amabere 6 zose.

Jennifer Pamplona,yavuze ko yakuriye mu mujyi wa Sao Paulo afite icyifuzo cyo kugira umubiri ukurura abagabo nk’uwa Kim Kardashian ariko byamuviriyemo akaga gakomeye.