Print

APR FC yananiwe gutsinda Gicumbi FC yafatwaga nk’insina ngufi muri shampiyona

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 December 2018 Yasuwe: 2065

APR FC yahabwaga amahirwe menshi mbere y’umukino,yaje yiraye ndetse umutoza ahindura benshi mu bakinnyi bagize ikipe ikunze kubanza mu kibuga,byarangira inganyije 0-0.

Mu mukino utitabiriwe cyane,amakipe yombi yananiwe gushimisha abafana ndetse umukino warangiye nta gusatirana gukomeye kugaragaye aho benshi bavuze ko umukino wari umeze nk’uwa gicuti.

Gicumbi FC ibaye ikipe ya kabiri ihagamye APR FC bakanganya 0-0,inyuma ya Bugesera FC yabikoze ku mukino w’umunsi wa 9 bakanganya igitego 1-1.

APR FC itaratsindwa muri shampiyona y’uyu mwaka, yabonye amahirwe menshi yo gutsinda mu gice cya mbere ariko ntibyayikundira gusa mu gice cya kabiri amakipe yombi yakinnye bya gicuti birangira anganyije 0-0.

Ku munota wa 81, Murenzi Patrick usatira aciye ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Gicumbi FC, yatunguye umunyezamu wa APR FC Ntaribi Steven, atera ishoti rikomeye rigana mu izamu, ku bw’amahirwe ya APR FC umupira ufata igiti cy’izamu.

APR FC yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bayo barimo myugariro Ombolenga Fitina na Rugwiro Herve, umunyezamu Kimenyi Yves na rutahizamu Bigirimana Issa,bafite imvune.

APR FC ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona igeze ku munsi wa 12 n’amanota 26 aho ikurikiwe na Police FC n’amanota 20 mu gihe Mukura VS na Rayon Sports zikurikiraho n’amanota 19.