Print

Ange Kagame yasabwe aranakobwa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Ubwanditsi 1 28 December 2018 Yasuwe: 44074

Ange Kagame ufite imyaka 25 ni umukobwa ukurikira imfura ya Perezida Kagame, yize amashuri ye mu Rwanda no muri Amerika.

Umusore wamusabye akaba yarize amashuri abanza n’ayisumbuye i Kigali hanyuma Kaminuza ayiga muri Amerika muri kaminuza izwi nka Massachusetts University of Technology aho yize Civil Engineering mu kiciro cya kabiri, ikiciro cya gatatu cya Kaminuza yiga Architecture muri iyi Kaminuza.

Bertrand Ndengeyingoma akaba azwi nka Billy, ari mu kigero cy’imyaka na we 25 y’amavuko,yarangije kwiga vuba aho yahise agaruka mu Rwanda. Ni umuhungu wa Cyrille Ndengeyingoma wikorera ku giti cye.







Iby’ubukwe bwabo bikaba byaratangiye kunugwanugwa mu ntangiriro z’uyu mwaka.


Comments

gatera 29 December 2018

UBUKWE no kubyara abana,ni Impano ikomeye Imana yacu yaduhaye kubera ko idukunda.Yaduhaye umwuka duhumeka,ibiryo,amazi,ubuzima,etc...Ishaka ko duhora twishimye.Ibibazo biba mu isi,ahanini biterwa n’abantu bakora ibyo itubuza.Imana irema isi n’ijuru,yashakaga ko byombi biturwa n’abantu ndetse n’abamarayika,twese tuyumvira kandi twishima,kandi tukabaho iteka.Nubwo dupfa kandi tukarwara,yashyizeho igihe izabikuriraho,ariko ibanje gukura mu isi abantu bakora ibyo itubuza bose nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga.Nyuma isi yose izaba paradizo,ituwe n’abantu bumvira Imana gusa.


Mimi 29 December 2018

Wibeshye wa munyamakuru ntango aribyo. Bertrand ntango ariwe Billy kandi Bertrand ni wo muri 1984 noneho Billy akaba murumuna wa Bertrand niwe ufite 25 ans. Wibivanga rero


Rukundo 28 December 2018

Ibi nibintu byiza cyane.Kuri famille nyuma nokuraba bageni.Urukundo mu bantu nikintu cyiza cyane.


Theos 28 December 2018

Mbega byiza weee!!