Print

Umwana w’amezi 2 wavukanye amaboko 3 yatangiye gusengwa nk’imana mu Buhindi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 December 2018 Yasuwe: 2893

Uyu mukobwa wavukiye mu karere kitwa Bilaspur,afite amaboko 3, yaciye ibintu hirya no hino mu Buhindi bituma abantu bava mu bice bitandukanye baje kumuramya.

Uyu mwana utaravukanye ikibazo na kimwe,yatunguye benshi ubwo babonaga afite ukuboko kwa 3 iburyo bwe,bituma benshi bamuhindura imana baramusenga karahava.

Nyina w’uyu mwana w’umukobwa witwa Radhika Sahu,yamujyanye mu bitaro bitandukanye kugira ngo bamusuzume barebe ko nta kibazo afite,abaganga bamubwira ko ntacyo ariko akwiriye kubagwa bakamukuraho uku kuboko kwa 3 yavukanye akamera nk’abandi.

Mu Buhindi abana bavukanye ibintu bidasanzwe,bafatwa nk’imana mu Buhindi kuko benshi mu Bahindu bazi koi mana zabo zari zifite ibice by’imibiri byinshi bizifasha gukora imirimo myinshi mu gihe gito.


Comments

mazina 29 December 2018

Ntabwo ari Abahinde gusa bafite imisengere itandukanye n’iyacu.Hari n’andi madini menshi.Urugero ni Aba Bouddhists,Abaslamu,aba Shintos,etc...Natwe Abakristu,ntabwo dusenga Imana imwe.Urugero,aba Brahnams basenga YESU gusa,bakavuga ko ariwe mana yonyine.Abahamya ba Yehova,basenga Imana imwe,Se wa Yesu witwa Yehova.Abadive,Abagatolika,Anglicans,etc...basenga Ubutatu (imana data,imana mwana n’imana mwuka wera),ariko bakabyita Imana imwe.Bible yerekana ko nta wundi tugomba gusenga uretse Se wa Yesu.Ndetse na Yesu ubwe yadusabye "gusenga Se wenyine".Byisomere muli Matayo 4:10.Yavuze ko Se amuruta.Bisome muli Yohana 14:28.Imana ivuga ko amadini asenga mu buryo budahuye n’ibyo Bible ivuga itabemera.Niba dushaka kuzabona ubuzima bw’iteka muli paradizo,tugomba gusenga Imana imwe y’ukuri yonyine Yesu yavuze muli Yohana 17:3.Naho ibindi ni uguta igihe.