Print

Umugore yafunzwe azira gufatwa ari gukorakora imyanya y’ibanga y’inkende

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 December 2018 Yasuwe: 2726

Urukiko rwo mu mujyi witwa Mansoura rwakatiye Basma iki gihano nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kugaragaza imyitwarire idahwitse ku karubanda no guhohotera inyamaswa.

Umucamanza witwa Al Ahram yavuze ko iyi video y’amasegonda 90 yafashwe uyu mugore yakwirakwiriye hirya no hino ndetse no mu banyeshuli bakiri bato ariyo mpamvu uyu mugore yahanwe kubera iki gikorwa kigayitse yagaragaye ari gukora.

Aya mashusho yagaragaje uyu mugore ari guseka ubwo yakorakoraga imyanya y’ibanga y’iyi nkende aho bagurishiriza inyamaswa hitwa Nile Delta byatumye yamaganwa na benshi bavuga ko iyo mico idakwiriye umugore w’umusilamu.

Basma yavuze ko yakoze ku myanya y’ibanga y’iyi nyamaswa atagamije kuyihohotera ndetse yatunguwe n’uko yabyakiriye aho yemeje kandi ko aya mashusho yashyizwe hanze atabizi.