Print

Cristiano Ronaldo yaciye agahigo kari kamaze imyaka myinshi muri Serie A mu mezi 5 gusa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 December 2018 Yasuwe: 4775

Cristiano yatsinze igitego cya 14 muri Serie A y’uyu mwaka,kuko ariwe watsinze ibi bitego byombi batsinze Sampdoria birimo n’icyo yatsinze kuri Penaliti.

Igitego cya kabiri yatsinze,cyatumye yuzuza ibitego 49 muri uyu mwaka wa 2018 gusa bituma akomeza kwandika amateka muri ruhago ku isi.

Ronaldo umaze amezi 5 muri Juventus,yakuyeho agahigo ka Barrios wabikoze mu mwaka w’imikino wose ariko uyu we bimusabye igice kimwe gusa cya shampiyona.

Ronaldo ahise ayobora ba rutahizamu muri Serie A by’agateganyo n’ibitego 14 mu mikino 19 amaze gukina,yaciye kuri Krzysztof Piatek wa Genoa ufite ibitego 13 .