Print

Umujyi wo mu Buyapani uri kwishyura abantu akayabo kugira ngo babyare abana benshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 December 2018 Yasuwe: 3054

Igihugu cy’Ubuyapani gifite ubwoba bwinshi bwo kuzabura abaturage kuko umubare w’urubyiruko wagabanyutse ndetse abatuye iki gihugu biganjemo abageze mu zabukuru byatumye abayobozi bagira ubwoba bahitamo guha abashakanye amafaranga menshi kugira ngo babyare abana benshi.

Ubuyapani cyo kimwe n’ibindi bihugu bya Asia byateye imbere,umubare w’abavuka waragabanutse,hiyongera abasaza biri mu bituma ingamba zo kubuza abantu kubyara zivaho abantu bakemererwa kwirekura bakabyara abana bashaka.

Nagi ni umujyi uri mu birometero 110 uvuye ahitwa Hiroshima,ugenda uha ishimwe ababyeyi buri uko babyaye umwana ndetse umwana umwe abarirwa agaciro k’amapawundi 4,600.

Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe yavuze ko bagiye gukuraho itegeko ryakumiraga abanyamahanga kugira ngo binjire muri iki gihugu babyare,Ubuyapani ntibuzabure ababuteza imbere mu myaka iri imbere.

Abayobozi ba Nagi bakomeje kwinginga abakiri bato batuye mu mijyi kuhimukira bakabyara abana benshi ndetse bagahabwa uduhimbazamusyi kuri buri mwana babyaye.

Ubuyobozi bwa Nagi bwagabanyije ibiciro by’amashuli,amavuriro n’ibiciro by’ubukode bw’amazu kugira ngo abakiri bato bahimukire babyare abana benshi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubuyapani,Taro Kono, aherutse kubwira inama ya World Economic Forum ko boroheje ibyerekeye kwakira abanyamahanga ndetse biteguye kwakira umuntu wese uzashobora kubana n’Abayapani.