Print

Nkunzingoma Ramadhan yasubijwe akazi ko gutoza abanyezamu ba Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 December 2018 Yasuwe: 2739

Umutoza mukuru wa Rayon Sports ,Robertinho uherutse kongera amasezerano y’umwaka umwe niwe wasabye abayobozi b’ikipe kwishyura Ramadhan Nkunzingoma amadeni bari bamurimo agasubira ku kazi kuko agashoboye.

Roberto Oliveira Goncalves do carmo yatangaje mu minsi ishize ko Ikamba Mpinu Lems uzwi nka Ramadhan yamufashije gutangira ubuzima muri Rayon Sports ubwo yayigeragamo mu mezi 6 ashize,ariyo mpamvu yamusabiye ko yasubizwa ku kazi.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemeje ko gusubiza Ramadhan ku kazi babisabwe na Robertinho cyane ko mu masezerano yasinye harimo ko agomba guhitamo abo agomba gukorana nabo byatumye bisubiraho dore ko byavugwaba ko iyi kipe yari yaramaze kumvikana na Higiro Thomas.

Ramadhan yasezeye ku kazi nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo na APR FC ibitego 2-1 none yongeye kugaruka aho ndetse azatoza ku mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports izakira Amagaju FC I Nyamirambo.


Ramadhan yagaruwe ku kazi


Comments

frank 30 December 2018

hhhhhh bisubiyeho baramwishyura kdi Bari baramwambuye Genda Gasenyi ugira udushya