Print

Miss Africa 2018 yahiye umusatsi we nyuma yo kwegukana ikamba[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 December 2018 Yasuwe: 3496

Dorcas Kasinde w’imyaka 24,akimara gutangazwa ko yegukanye iri kamba mu birori byabereye muri Nigeria,umusatsi we uri kugurumana bitewe ahanini n’ibishashi by’umuriro w’amashanyarazi byawufashe ubwo haturitswaga Fireworks.

Ubwo uyu musatsi warimo ugurumana,benshi bagize ubwoba bavuza induru ariko uyu mukobwa nta kibazo yagize kuko wahise uzima yambikwa iri Kamba.

Dorcas Kasinde abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,yamaze impungenge abafana be ababwira ko nta kibazo na kimwe yahuye nacyo uretse umusatsi we wahiye gato ndetse abategura iri rushanwa bavuze ko nta kibazo na kimwe yagize.

Kasinde yatsinze umunya Nigeria witwa Chiamaka Nnaemeka n’umunya Zambia Gladys Kayumba yegukana ikamba rya Miss Africa 2018,ahabwa imodoka ndetse n’ibihumbi 35 by’amadolari ya USA.