Print

Ndahimana wasezeranye n’umugore we yambaye kamambili bakoze ubukwe bw’igitangaza bwahuruje imbaga y’abantu[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 30 December 2018 Yasuwe: 19818


Ndahimana Narcisse wasezeranye mu kwezi gushize n’umugore we Mutuyemariya Consilie yambaye kambambili bigakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga,nyuma akaza kuguriwa inzu ya miliyoni 3 n’ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda n’abakoresha imbugankoranyambaga nyuma yo gukora ihuriro ryo kumufasha,ndetse akagenerwa n’abafana ba Rayon Sports baba muri Mozambique akayabo k’amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni eshatu,yakoze ubukwe bw’akataraboneka bwitabiriwe mu buryo budasanzwe.

ubwo Ndahimana yaganiraga n’itangazamakuru yavuze ko yarebye agasanga umugore we Konsiliya yaramubereye imfura cyane mu burwayi afite amaranye imyaka isaga 10 bwamubujije kurongora ndetse ngo ahora mu bubabare bukomeye,ngo yabonaga nta yindi mpano yamuha uretse kuba basezerana byemewe n’amategeko ndetse n’imbere y’Imana batitaye ku kuba ari abakene batabona imirimbo abandi barimbana mu bukwe. Yanavugaga ko nta kizamubuza kongera guseruka kwa padiri gusezerana nk’uko yaserutse mu murenge, cyane cyane ko ngo ntaho yateganyaga gukura ubushobozi.

Benshi mu bamenye iyi nkuru ye byabakoze ku mutima cyane ku buryo nyuma yaho uyu muryango wakomeje kubona abashyitsi baza bitwaje ibya ngombwa by’ibanze bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, abandi bakusanya inkunga zitandukanye zo gukura uyu muryango mu bwigunge.Minaloc kandi imaze kumenya ibya Ndahimana n’umuryango we yasabye ko akarere ka Muhanga kabikurikirana, ndetse Ndahimana yahise atangira guhabwa ubuvuzi mu bitaro bya Kigali CHK.

Ndahimana Narcisse n’umugore we Mutuyemariya Consilie basezeraniye kuri iki cyumweru tariki 30 Ukuboza muri kiliziya iherereye muri Cite Nazareth iri mu Kinini ho mu murenge wa Shyohwe, niho bakunze kwita kwa papa. uretse gusezerana, uyu muryango wanabatirishije abana babo.





Comments

vincent 30 December 2018

Ahubwondumva agiye kuba umukire