Print

Reba amafoto utabonye yaranze umuhango wo Gusaba no Gukwa Ange Kagame[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 30 December 2018 Yasuwe: 29351

Uyu muhango wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Urugwiro watumiwemo abo mu miryango yombi n’inshuti .

Ange Kagame ufite imyaka 25 akaba ari umukobwa ukurikira imfura ya Perezida Kagame, yize amashuri ye mu Rwanda no muri Amerika.

Bertrand wamusabye yize amashuri abanza n’ayisumbuye i Kigali hanyuma Kaminuza ayiga muri Amerika muri kaminuza izwi nka Massachusetts University of Technology yiga Civil Engineering mu kiciro cya kabiri, ikiciro cya gatatu cya Kaminuza arahindura yiga Architecture muri iyi Kaminuza nubundi.

Ange Kagame umwana w’imfura wa nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter akaba yatangaje amagambo atomoye agaragaza urukundo afitiye Bertrand,aho yagize ati "“Ku rukundo rw’ubuzima bwanjye, mpanze amaso ubuzima nzakomeza gusangira nawe. Njyewe nawe iteka ryose."





Comments

diane gwiza 8 January 2019

Ange na Berthrand mbikuye kumutima mfifurije urugo ruhire,muzabyare hungu na kobwa,muzahorane amata ku ruhimbi,
Imana ibubakire urugo rwanyu ku rutare,Umwanzi usenya ingo ashye mwizina rya Yezu ntazabegere,
Imana ibahe kuzabone mwembi abuzukuru,
Ange azahorane urukundo murugo rwawe,Umubyeyi Mariya azakubere umujyanama mukuru murugo rwawe,
urugo ruhire