Print

Umugore yatawe muri yombi azira kurangarira kuri Facebook umwana we agwa mu ibasi agapfa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 December 2018 Yasuwe: 2757

Uyu mugore yakoresheje Facebook ye yibagirwa ko afite umwana w’umukobwa witwa Naomi,aramucika yikubita mu ibasi y’amazi arapfa.

Polisi yatangaje ko ikomeje gukora iperereza kuri Facebook kugira ngo irebe ko uyu mugore yarimo akoresha urubuga rwa Facebook mu masaha uyu mwana yapfiriyemo ndetse yiteguye kumufunga nahamwa n’ubu burangare.

Uru ruhinja rwitwa Naomi rwaguye mu mazi muri Nyakanga uyu mwaka, rujyanwa igitaraganya kwa muganga ruhita rupfa.

Uyu mugore ufitanye abandi bana 2 n’umugabo w’Umwongereza,yamaze kugezwa muri gereza ndetse agomba gushyikirizwa urukiko kugira ngo akanirwe urumukwiye.

Uyu mugore yabwiye polisi ko yasize uyu mwana mu nzu agiye mu bwiherero ugarutse asanga uyu mwana we w’amezi 6 yaguye mu ibasi yuzuye amazi gusa umugabo we yavuze ko polisi yatwaye telefoni ye ndetse iri mu iperereza.