Print

Rayon Sports yatsinze Amagaju FC yiyunga n’abakunzi bayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 December 2018 Yasuwe: 3213

Mu mukino yari yagaruyeho Bimenyimana Bonfils Caleb wari umaze imikino 4 adakina,Rayon Sports yatsinze Amagaju FC afite ikibazo gikomeye cy’amikoro ibitego 2-0 byatsinzwe na Bukuru Christophe na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Bimenyimana Bonfils Caleb yabanje mu kibuga nyuma yo gusiba imikino itanu kubera ibihano yari yarafatiwe na FERWAFA azira gukubita umufana umugeri mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona Rayon Sports yatsinzemo Sunrise FC 2-1.

Rayon Sports yaherukaga gutsindwa na Police FC igitego 1-0,yatangiye uyu mukino ifite intego yo gutsinda bituma ku munota wa 8 ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Bukuru Christophe ku mupira mwiza yahawe na Bimenyimana Bonfils Caleb.

Nyuma yo gufungura amazamu,Rayon Sports yakomeje gusatira izamu ry’Amagaju FC ndetse ibona uburyo bwinshi imbere y’izamu ariko ba rutahizamu barimo Sarpong utahiriwe n’uyu mukino,ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonaga.Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sports ifite igitego 1-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri iri hejuru,ihita ishyiramo igitego cya kabiri cya rutahizamu utaherukaga mu kibuga Bimenyimana Bonfils Caleb ku mupira yaturukanye mu kibuga hagati agacenga ab’inyuma b’Amagaju bimufasha gutsinda igitego cya 6 muri shampiyona.

Rayon Sports yari yakuye mu bakinnyi 18 umunyezamu Bashunga Abouba utabanye neza n’abafana bayo bamushinje kuyitsindisha kuri APR FC na Police FC.

Nubwo Rayon Sports yatsinze,ntiyahuzaga umukino ndetse bamwe mu bakinnyi bayo bakunze kutumvikana bitewe no kwiharira cyane umupira kwa bamwe.

Rayon Sports ihise igira amanota 22, ku mwanya wa 3 wa shampiyona cyane ko Police FC yatsinzwe na Bugesera FC ibitego 3-1, mu mukino wabereye ku kibuga cyo ku Kicukiro.