Print

Police FC yatandukanye na Munezero Fiston wavuzweho gutera inda umwana utarageza ku myaka y’ubukure

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 December 2018 Yasuwe: 1650

Munezero wari umaze umwaka urenga akinira Rayon Sports nyuma yo kuva muri Rayon Sports,yatawe muri yombi na polisi mu Ugushyingo uyu mwaka nyuma yo gushinjwa gutera inda umwana utarageza imyaka y’ubukure gusa yaje kurekurwa nyuma.

Police FC yamaze kurekura myugariro Munezero Fiston

Munezero Fiston yari asanzwe afitanye ubucuti n’uyu mukobwa bivugwa ko yateye inda atarageza imyaka y’ubukure ariyo mpamvu yatawe muri yombi na RIB kugira ngo imukoreho iperereza ryaje kurangira akarekurwa.

Kuva yarekurwa na polisi, ntiyagaragaye muri Police FC isigaye ikoresha Mitima Isaac na Hakizimana Issa mu bwugarizi.

Amakuru agera ku umuryango ni uko uyu myugariro yamaze guhabwa urwandiko rumwemerera kwishakira indi kipe cyane ko muri Police FC atahiriwe kuko mu mwaka wa mbere yagize imvune nyinshi.