Print

Perezida Museveni yubahirije isezerano ubwo yasangiraga amafunguro ya ku manywa n’umukobwa wabahesheje ishema akegukana ikamba rya Miss Afrika we n’abagize umuryango we[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 31 December 2018 Yasuwe: 5808

Iri funguro ryafatiwe mu rugo rwa Perezida Museveni ruherereye ahitwa Rwakitura.

Ni ku bw’isezerano Perezida Museveni yari yarahaye uyu mukobwa ubwo yamwakiraga mu biro bye biherereye Entebbe. Perezida Museveni yasezeranyije Nyampinga wa Uganda ko bazafatana ifunguro iwe mu rugo mu rwego rwo kumushimira byimazeyo kubera ishema yahesheje Uganda.

Perezida Museveni yishimiye ko Nyampinga wa Uganda yakoze ibyo yamusabye ubwo bahuraga nyuma gato y’uko ava mu marushanwa ya Nyampinga w’Isi yaberaga mu Bushinwa. Ubwo uyu mukobwa yabonanaga na Perezida Museveni, yamusabwe ko yakogosha imisatsi nk’iy’Abahinde yari afite agasigarana umusatsi we karemano.

Kuba uyu mukobwa yabonanye n’umukuru wa Uganda afite umusatsi we w’Abanyafurika, byamushimishije[Museveni] cyane bituma anerekanira amarangamutima ye kuri Twitter.

Ati” Ubwo twahuriraga Entebbe, nagiriye Abenakyo inama yo kugumana umusatsi we karemano. Nejejwe cyane no kuba yarazirikanye iyo nama akongera kwisubiza ikimuranga nk’Umunyafurika. Imana yaremanye Abanyafurika uburanga, bityo nta mpamvu yo kugira ikindi babwongeraho cyangwa ngo babuvangire.”

Perezida Museveni kandi yijeje Abenakyo ubufasha azakenera bwose mu mishanga ye, anamwifuriza ishya n’ihirwe ku ngoma ye nka Nyampinga wa Uganda n’uwa Afurika.